Uko wateka bajiya mu ifu y’imyumbati, mu minota itanu

  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Bhajias(soma bajiya) ni ibiryo bifatwa nk’ibyo gutsirika inzara gusa ariko biryohera benshi, zigira amazina kandi menshi atandukanye kuko hari abazita ibidiya abandi bakazita ndakeka ko niba uri uwa kera mu Rwanda mu bwana bwawe ushobora kuba waraziguzeho mu isoko zikigura ifaranga rimwe. Bajiya ni nziza ku bana no ku bantu bakuru, wazitegura ku meza mu gitondo nk’ifunguro rya mbere ryo kunywesha igikoma cyangwa icyayi. Ushobora kandi kuzirya muri cya gihe uba ushonje cyane utegereje ko andi mafunguro aboneka.

Bajiya zihiye

Dore rero uko bakora bajiya, turahera ku rutonde rw’ibikenewe :

  1. Ifu y’imyumbati
  2. Amavuta y’ubuto
  3. Ibitunguru bya puwalo
  4. Sereri n’ibindi birungo
  5. Akunyu n’agasenda ku bagakunda
  6. Amazi y’akazuyazi

Ushobora ariko gushyiramo n’amagi, ndetse n’ifu y’amashaza uyivanze n’iy’imyumbati birushaho kuryoha. Gusa izi nakoze ni ifu y’imyumbati yonyine.

Bajiya mu mavuta

Uko bikorwa : Ufata ifu y’imyumbati ugashyira mu gikoresho uri bubangiremo hanyuma ugakatiramo sereri n’ibitunguru bya puwaro ariko ukata duto duto cyane. Ushyiramo agasenda n’ibindi birungo ushaka kuza kuvangamo. Warangiza ugafata utuzi duke tw’akazuyazi ukaminjiramo akunyu ugasuka muri ya fu ukavangavanga. Ubanza utuzi duke cyane hanyuma ukaza kugenda wongeramo utundi tuzi tutarimo akunyu bitewe n’uko ubona ibipondo bigenda bihinduka. Ukora ku buryo bimera nk’ubugari budafashe cyane.

Bajiya zitetse ku kariro gake ngo zitababuka

Iyo umaze gutunganya ibipondo ushyira amavuta uri butekemo mu isafuriya ugacanira n’akariro gake wirinda ko yacamuka cyane kugira ngo bitaza kubabuka. Ushyiramo bajiya ukoresheje ikiyiko, ukajya ugikoza mu mazi kugira ngo bidafataho. Iyo bitangiye guhindura ibara uba ushobora guhindura, kugeza igihe bifatira ibara ryiza maze ukarurira ku kantu kariho urupapuro rukamura amavuta.

Nujya gushyira bajiya mu mavuta ku nshuro ya kabiri ubanze ugabanye cyane umuriro kugira ngo amavuta ahore.

Jane U.


  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

5 thoughts on “Uko wateka bajiya mu ifu y’imyumbati, mu minota itanu”

  1. Izi kera zitwaga kabaragara, bajiya zitekwa mu ifu y’amashaza. Urakoze ndaza kugerageza iyi experiment.

    1. Oya rwose, ahubwo bavanga ifu y’imyumbati n’amashaza. Niba ufite agafu k’amashaza wongeremo biraba biryoshye cyane kurushaho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *