Uko wakura ubukire mu mwuga w’ubuhinzi n’ubworozi

  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Kuba wahinga by’umwuga ngo ntabwo bisaba kuba warabyize cyangwa ufite amafaranga menshi cyane nk’uko bisobanurwa n’umuhinzi twasuye kugira ngo adusobanurire ibyo guhinga no korora kijyambere mu Rwanda.

Emmanuel Ntuyenabo wize ubwubatsi ubu ni umuhinzi mworozi wabigize umwuga kandi amaze kugera kuri byinshi mu myaka itandatu abimazemo. Yatangije miliyoni umunani, ubu umutungo we wikubye inshuro nyinshi kandi agakorana n’amabanki. Muri iyi video aradusobanurira byinshi mu bikorwa bye, nawe wabyigiraho, unabishatse wabigira umwuga.

Iyi video isobanura muri rusange uko yajyanishije ubuhinzi n’ubworozi kandi adakoresha ifumbire mvaruganda. Mu minsi mike tuzabagezaho ibyo yadusobanuriye ku bworozi bw’ingurube. Nabwo ngo ni umushinga mwiza wunguka. Muri video harimo telephone wamubonaho uramutse ugize ikindi ushaka kumubaza.


  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

2 thoughts on “Uko wakura ubukire mu mwuga w’ubuhinzi n’ubworozi”

  1. Abanyarwanda dufite ubushobozi bwo kwiteza imbere kuko tumaze kujijuka nanjye nshyigikiye ntashidikanyako ubuhinzi nubworozi byagukiza mu gihe gito,,,@jane uwimana komeza utugerereyo uduhe inkuru nkizi twiyungura mu bumenyi

    1. Jane Uwimana

      Urakoze cyane Evelyne. Nawe ndabizi ubigeze kure, ahubwo ibihe nibimera neza nzagusura kugira ngo udusobanurire ibijyanye no gukora imigina y’ibihumyo uretse ko nabonye bisaba kugororokerwa njye nzajya nkurangira aba clients nanjye nkugurire nihingire!

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *