Texas: Wizana ishapure yawe mu ntanga zanjye!

  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Aya ni amagambo y’abigaragambyaga ejo ubwo guverineri wa Texas yasinyaga umushinga w’itegeko ribuza gukuramo inda nyuma y’ibyumweru bitandatu. Ku munsi w’ejo, abigaragambyaga bateraniye imbere y’inzu ya Guverineri muri Austin bamagana umushinga w’itegeko rya Sena 8, umushinga wo kurwanya gukuramo inda guverineri Greg Abbott yashyizeho umukono ejo. Ku wa gatatu, Guverineri Greg Abbott yashyize umukono ku mushinga w’itegeko rizabuza gukuramo inda muri Texas nyuma y’ibyumweru bitandatu “mbere yuko abagore bamwe banamenya ko batwite” kandi rinaha uburenganzira umuturage wese kuba yarega uwakoze ibyo.

Abigaragambirizaga imbere yo kwa guverineri bagira bati “Wizana ishapure yawe mu ntanga zanjye”/Ifoto ya Pete Marovich

Abaharanira uburenganzira bwo gukuramo inda batsize ko bazavuguruza iryo tegeko rishya, babona ko ari rimwe mu mategeko akarishye agiye gukurikizwa muri Texas. Abatavuga rumwe na leta bavuga ko byagereranywa no guhagarika burundu gukuramo inda, kubera ko guhagarikira ku byumweru bitandatu ari ibyumweru bibiri gusa nyuma yo kubura imihango. Iri tegeko ritangira gukurikizwa muri Nzeri.

Umushinga w’itegeko rya Texas uzwi ku izina rya S.B. 8, ryashyizweho hifashishijwe ubushakashatsi buvuga ko mu byumweru 8 umutima w’urusoro mu  nda uba watangiye gutera. Guhagarika gukuramo inda nyuma y’ibyumweru bitandatu, bizatuma abagore benshi bo muri Texas “baba bataranamenya ko batwite” igihe babisabiye nyuma ya bya byumweru batazemererwa kubikora muri leta ya Texas. Uyu mushinga w’itegeko uzatangira gukurikizwa ku ya 1 Nzeri, ntukubiyemo ibitemewe ku bagore batewe inda biturutse ku gufatwa ku ngufu cyangwa ku batewe inda na benewabo, ariko havugwamo ingingo zihutirwa zatuma hakurwamo inda nyuma y’ibyumweru bitandatu zisanzwe zifashishwa n’abaganga. Abbott, wari watangaje na mbere ku mugaragaro ko ashyigikiye uyu mushinga, yishimiye ibyo yabonaga nk’intsinzi ku banya Texas mugihe yari ikikijwe naba republika bateraniye hamwe kugira ngo barebe ko asinyira icyifuzo muri Austin: “Umushinga w’umutima utera umutima ubu ni itegeko muri Leta ya Lone Star.” Mu muhango wo gufunga imiryango Abbott yagize ati: “Umuremyi wacu yaduhaye uburenganzira bwo kubaho nyamara miliyoni z’abana batakaza uburenganzira bwabo bwo kubaho buri mwaka kubera gukuramo inda.” Ati: “Muri Texas, dukora kugira ngo dukize ubwo buzima. Nibyo rwose Inteko ishinga amategeko ya Texas yakoze iki gihembwe. ”

Barigaragambya imbere yo kwa guverineri/ Ifoto ya BBC

Iki cyemezo gitumye Texas iba leta nini ya mbere ibujije gukuramo inda ikiri nto cyane. Muri iki cyumweru Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko ruzasuzuma itegeko ryo muri Mississippi ryo ribuza gukuramo inda nyuma y’ibyumweru 15, bikaba bigenda bigabanya uburenganzira bw’umugore ku mahitamo ye yo gukuramo inda. Mississippi na Texas biri mu bihugu byinshi biyobowe n’aba Repuburika byashyizeho amategeko abuza kuvuguruza ibyemezo by’urukiko birengera uburenganzira bwo gukuramo inda, bizeye ko urukiko ruzita cyane ku ngingo zabo.

Mu kwakira uru rubanza mu gihembwe gitaha, Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ku wa mbere ko ruzasuzuma niba “Ingingo zifashishijwe babuza gukuramo inda binyuranyije n’Itegeko Nshinga.” Gukuramo inda bisanzwe byemewe muri Texas kugeza ku byumweru 20, gusa nyuma y’ibyumweru16 bigomba gukorerwa mubitaro cyangwa mu mavuriro asanzwe akora ibijyanye no kubaga.


  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

2 thoughts on “Texas: Wizana ishapure yawe mu ntanga zanjye!”

  1. Please this is not good . People from Texas and any one else around the world can’t help the abortion as a solution to protect life or save life . The baby have to survive no mater happened to make him or her the birth . So please God help people to understand that . I am against every body with abortion .

    1. Jane Uwimana

      Demonstrators say that they have rights to their body, and that their rights should prevail to the foetus’

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *