WAN-IFRA

Abagore badandazaga bariye igishoro kubera ibihe bya Covid19

  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Ibihe bya Covid19 byaguye nabi cyane bamwe mu bagore badandazaga ibicuruzwa bitandukanye mu du santere two mu karere ka Gicumbi. Aba bagore bari batunzwe n’ubucuruzi buciriritse buzwi nko kudandaza bamaze kurya igishoro kubera ko ubucuruzi bwabo butagendaga neza none ntibagicuruza. Iwanyu ho byifashe bite? Abadandaza baracyabasha gucuruza? Ibitekerezo byawe byafasha benshi.


  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Nta serivise zo kwa muganga zahagaze kubera Covid19

  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Abaturage bashishikarizwa gukomeza kugana amavuriro mu gihe baba bakeneye serivise zayo kuko zitigeze zihagarikwa n’ibihe bya Covid19. Ikibazo cyabayeho cyari ukugera kwa muganga cyane cyane mu gihe uburyo bwo gutwara abagenzi bwinshi bwigeze guhagarara ariko ubwinshi muri ubwo buryo bwarakomorewe ubu.


  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Abagore n’abakobwa bakoraga mu tubari bugarijwe n’uburaya

  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Ibigeragezo bidasanzwe byatuma bishora mu buraya byatewe n’ifunga ry’utubari bakoragamo, abandi bari badufite nk’isoko y’imibereho yabo. Ngo abenshi nta yindi mirimo bashoboye guhita batekereza ngo bakore. Bahanze amaso ikomorerwa ry’utubari. Nagerageje gufata amashusho n’amajwi bamwe banyamaganira kure, kandi birumvikana kuko babayeho mu buzima buteye ipfunwe ariko harimo abo twabashije kuganira banyerurira ko indi mirimo yabananiye …

Abagore n’abakobwa bakoraga mu tubari bugarijwe n’uburaya Read More »


  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bafashe iya mbere mu kwita ku bangavu batari ku ishuri ngo badahura n’ibishuko byabakururira inda batiteguye

  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Abajyanama b’ubuzima ngo kuko baba baziranye n’abangavu ndetse n’ingimbi zo mu midugudu yabo biraborohera kubakurikirana no kubaganiriza ku buzima bw’imyororokere muri ibi bihe baba bari mu rugo. Uburyo bwakurikizwa henshi bukagirira urubyiruko akamaro. Izo nshingano ariko n’ababyeyi bakwiye kuzishyira imbere kugira ngo bafashe urubyiruko kumenya uko rwakwitwara muri ibi bihe amashuri agifunze. Iwanyu bigenda bite? …

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bafashe iya mbere mu kwita ku bangavu batari ku ishuri ngo badahura n’ibishuko byabakururira inda batiteguye Read More »


  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Mu midugudu y’igiturage ngo gufunga utubari byagabanyije umubare w’abahohoterwaga n’abo bashakanye basinze

  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Aya makuru yarantangaje kuko mpagurutswa no kujya gushaka amakuru y’uko mu giturage byifashe nakekaga ko hari abagabo bahohotera abagore cyangwa n’abagore bahohotera abagabo bashakanye kubera kumarana igihe kinini cyane mu rugo muri ibi bihe byo kwirinda Covid19. Mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru rero nahasanze amakuru menshi atandukanye n’uko nabikekaga. Irebere iyi video nawe …

Mu midugudu y’igiturage ngo gufunga utubari byagabanyije umubare w’abahohoterwaga n’abo bashakanye basinze Read More »


  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •