Sobanukirwa n’imitego iri mu kwirinda Covid19

  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Gahunda ya “Guma mu rugo” benshi bamaze kumva ibyiza byayo mu kwirinda Covid19 kuko ariyo yizewe hafi ijana ku ijana. Gusa iyi gahunda irimo imitego tujya tugwamo yatuma kwigomwa kose twakoze tuguma mu rugo kuba imfabusa.

Dore hamwe mu haba iyo mitego dukwiye kwitondera.

Abacuruza bazana ibiribwa ku gataro bakabigeza mu ngo. Baba bazindukiye mu ngo zitandukanye bajyana ibyo guteka, bishyurwa akenshi amafaranga yanduye, imyaka cyangwa ibiribwa bacuruza baba babikorakoraho. Niba ujya uhahira aba bantu, uba ugomba guhita ukaraba mu ntoki, gusukura neza ibiribwa no kubiteka bigashya neza.

Tugomba gukaraba neza ibiganza ndetse tukanasukura ibiribwa

Abo dutuma bazana ibintu kuri moto. Bo baba birinze, ariko niba umwishyuye akakugarurira amafaranga ntaba yizewe! Ibyo aguhaye kandi nabyo ugomba guhita ubisukura, ibyo utabashije guhita usukura uba ugomba kubirekera ahantu hamwe kandi hagera umwuka mwiza hanyuma nawe ugahita ukaraba, ukazabikoraho ugiye kubisukura no kubikoresha.

Abajyana ibicuruzwa mu ngo muri ibi bihe byo kuguma mu rugo bakunda gukoresha moto

Abakozi bo mu rugo. Aba bo rwose dukwiye kureka kumva ko aribo twatuma icyo twibagiwe kugura hafi yo mu rugo. Ni no kubacungira hafi, kubaha inyigisho zikomeye zijyanye no kwirinda kurusha abandi tubana. Umukozi ashobora kugucunga ku jisho akaba agiye mu baturanyi ntunamenye ko yahakandagiye akagaruka yanduye! Iyo umutumye kugura icyo wibagiwe ntabwo uba wizeye ko yakwigengesera nk’uko wowe wabigenza uramutse usohotse. Ibyiza rero ni uko wakwigirayo.

Umuganga wambaye uturindantoki twanditseho ubutumwa bwo kwamagana coronavirus

Abatunganya imisatsi cyangwa inzara. Kubera kumara mu rugo iminsi, hari ubwo umusatsi waba warakwereyeho ukibuka ko ufite numero y’umuntu usanzwe ukogosha, warangiza ukaba uramuhamagaye ngo aze akogoshere mu rugo kuko wowe utajyayo ngo wagumye mu rugo wirinze! Uko umuhamagaye niko n’abandi bamuhamagara, aho aba yazengurutse ni henshi ntuba uhazi. Wakwihanganye n’ubwo waba udasa neza ariko ukaguma ufite ubuzima buzira umuze!

Umuntu ufite umwuga wo kogosha ashobora kogosha benshi mu munsi umwe

Abaturanyi batizanya ibikoresho. Ujya kumva ukumva aje gutira umukubuzo cyangwa aje kurahura n’ibindi n’ibindi. Si ukukwangisha abaturanyi bawe ariko nta kikwemeza ko we yirinze nk’uko wowe wirinze. Ashobora no kuba adaheruka kuva mu rugo rwose ariko akaba yarandujwe na bimwe mu byo twavuzeho. Niba rero habayeho gutizanya ibikoresho, mugenzure uburyo bwo kubihererekanya, kubisukura no kwisukura ubwanyu mukaraba intoki neza.

Kuguma mu rugo twubahiriza amabwiriza byakiza ubuzima

Niba hari indi mitego uzi twibagiwe nawe wayandika ahashyirwa ibitekerezo kugira ngo dufatanyirize hamwe gukomeza kwirinda.

JaneU.


  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *