Ikiganiro Kumbe! ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina

  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Ntawe ukwiye guterwa ubwoba mu gihe yahohotewe, urubyiruko rugire amakenga. Ni bimwe mu byavugiwe mu kiganiro Kumbe! kinyura kuri Radio Kissfm102.3 buri cyumweru 18h00-20h00. Irebere ikiganiro cyo ku ya 10 Kanama 2020.

Amashusho y’ibice by’ikiganiro Kumbe! cyo ku ya 10 Kanama 2020

Muri iki kiganiro Kumbe! Kinyura kuri Radio Kissfm 102.3 buri cyumweru 18h00-20h00, Murebwayire Shafiga umuyobozi muri RIB ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana akaba n’umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Center yaburiye ingimbi n’abangavu kugira amakenga kuko ihohoterwa rishingiye ku gitsina nabo rijya ribakorerwa kandi rigashobora no gukorwa n’abo bari bizeye.

Imodoka ibamo ivuriro rya Isange One Stop Center rifasha abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Avuga kandi ko ntawe ukwiye kubabikamo ubwoba mu gihe yabahohoteye bagomba kwiyambaza inzego za RIB bakajya no kwa muganga kuko abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bitabwaho ku buntu. Muganga Nadine Umurungi Nawe yunzemo ko kwa muganga babaha serivise z’ibanga zo kurengera ubuzima bwabo.

Niba ufite igitekerezo cyangwa ikibazo nawe twandikire ahagenewe ibitekerezo.


  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *