Nta guhishira uwasambanyije umwana cyangwa uwakoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina

  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Abakobwaba korewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni aba mbere bakangurirwa kumenya uburenganzira bwabo bakirinda guhishira ababasambanyije.

Ni bumwe mu butumwa bwatanzwe n’abagore bafite ibinyamakuru mu Rwanda bibumbiye mu ihuriro bise WMOC ‘Women Media Owners for Change’ ubwo baganirizaga abakobwa basaga 23 bo mu kagari ka Masoro mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, basambanyijwe bagaterwa inda batarageza imyaka y’ubukure.

Ku wa gatandatu taliki ya 05/12/2020 abagore bo mu ihuriro ry’abagore 17 bafite ibinyamakuru mu Rwanda WMOC bafatanyije n’umuryango utari uwa leta AMEGERWA (Action of Men Engage for Gender Equality in Rwanda) ukangurira abagabo gufata iya mbere kuba ku isonga gukumira ihohoterwa rikorerwa abana b’abangamvu kugira ngo u Rwanda ruzabe intangarugero ruzira ihohoterwa, basuye abakobwa batewe inda batarageza imyaka y’ubukure bo mu murenge wa Ndera. Ni igikorwa kijyanye n’ibihe isi yose ndetse n’u Rwanda barimo by’ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Peace Hillary Tumwesigire umuyobozi wa WMOC

Mu kiganiro cyatanzwe n’ Umuyobozi wa WMOC Peace Hillary Tumwesigire, yanyuzagamo akabaza aba bakobwa inzozi bari bafite bakiri bato, benshi muri bo bakagaragaza gucika intege bavuga ko gusambanywa bakiri bato byabiciye inzozi. Umwe muri bo yagize ati “Natewe inda mfite imyaka 16, inzozi nari mfite zo kwiga zahise zirangirira aho kuko ubu ngomba kwita ku mwana wanjye simfite uwo namusigira ngo nsubire mu ishuri”.

Peace Hillary Tumwesigire, yababwiye ko ari  abakobwa b’indashyikirwa badakwiye gucibwa intege n’ibyababayeho ngo bahagarike inzozi zabo. Yagize ati “nimuharanira kugera kure muzahagera, ikindi kandi mugomba muharanira kubaho neza mwebwe n’abana banyu kuko mufite igihugu kibakunda byose birashoboka”. Yakomeje abasaba kwirinda ibishuko n’ibindi byabashora mu ngeso mbi, ahubwo bagakura amaboko mu mifuka, abafite inzozi zo kwiga bakiga, abafite inzozi zo gukora indi mishinga bakayikora kuko hari amahirwe igihugu gitanga yo kugera kuri ibyo byose.

Peace Hillary mu biganiro

Peace Hillary avuga ko usibye muri iyi minsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa rishingiye ku gitsina, ko bazakomeza kugira uruhare mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane irikorerwa abangavu.

Umuyobozi wungirije wa WMOC Marie Anne Dushimimana, yabasobanuriye ibikubiye mu itegeko numero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano ku muntu wasambanyije umwana. Yagize ati “Itegeko rirahari kandi rirasobanutse nta mpamvu yo kudatangira amakuru ku gihe ngo muharanire uburenganzira bwanyu, ababasambanyije babihanirwe”.

Mu buhamya butandukanye bwatanzwe n’aba bakobwa, bavuze ko ababakoreye aya mahano bakidegembya, ibi ngo biterwa nuko bamwe ababyeyi babo bagira uruhare mu gutuma badatangira amakuru muri RIB ku gihe, mu gihe abandi baba barijejwe ubufasha n’ibindi biguzi.

Hari uwavuze ati “Uwanteye inda yabwiye iwacu ko azamfasha kurera umwana bituma ntamurega. Ariko kuva nabyara yampaye amafaranga yo kugura ifu y’igikoma inshuro imwe gusa sinongeye kumubona”. Undi ati “Sinigeze murega kubera ko yambwiye ngo nimurega azanyica”.

Harerimana Fréderic wo muri AMEGERWA

Harerimana Fréderic, umwe mu bayobozi ba AMEGERWA, yavuze ko ibyo biganiro byabaye imbarutso yo gukangurira abo bakobwa b’abangamvu batewe inda zitateguwe, guharanira uburenganzira bwabo bo ubwabo n’abana babo, imibereho yabo ko igomba gutera imbere.

Yagize ati ‘‘abana bafite uburenganzira bwo kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere nubwo umwe muri abo babyeyi ataboneka, umubyeyi umwe uhari agomba kwandikisha uwo mwana wavutse muri ubwo buryo, akabona uburenganzira bwe yemererwa n’amategeko y’u Rwanda’’. Harerimana akangurira abagabo kwamagana abagabo batera abakobwa inda zitateguwe ahubwo bakaba ‘‘abagabo ku isonga’’.

Urayeneza Consolée Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Masoro, yavuze ko usibye abo bakobwa 23 batewe inda zitateguwe bitabiriye ibyo biganiro, ko hari n’abandi 10 batabonetse, avuga ko muri ako kagari abakobwa batewe inda zitateganyijwe muri rusange ari 33, avuga ko ubuyobozi bakora ibishoboka ngo abo bakobwa basubire mu ishuri no kubafasha mu mibereho.

WMOC na AMEGERWA batanze inkunga yo gufasha abo bakobwa basambanyijwe bakiri bato aho bahawe ifu y’igikoma, ibitambaro by’isuku bikoreshwa mu gihe cy’imihango n’isukari.

Ibyo bateguriye abakobwa baganirijwe

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB igaragaza ko mu myaka ya 2019 na 2020, ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byiyongereye ku kigero cya 19,62% ugereranije n’imyaka yabanje ya 2018 na 2019.


  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *