Ni gute wasuzuma ukuri kw’inkuru zo ku mbuga nkoranyambaga

  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Amakuru y’ibihuha usanga anyaruka ku mbuga nka Whatsaap, Telegram, Instagram n’izindi duhuriraho turi benshi ku buryo bigoye kuyatandukanya n’amakuru mpamo. Gusa hari ibintu bimwe na bimwe wasuzuma ukamenya niba koko ari ibihuha cyangwa se harimo ukuri. Hari nk’ukuntu umuntu akora ubutumwa bw’ibinyoma agahita abushyira muri groupe ya whatsaap ihuriwemo n’abantu nk’icumi. Ugasanga kuko ba bantu bamwizeye ntibagenzuye ahubwo nabo boherereje abandi bantu nka makumyabiri. Ba bantu makumyabiri nabo bagakomeza koherereza abandi, umuntu akagwa mu mutego wo kumva ko ubwo ubutumwa yabwohererejwe n’umuntu baziranye butaba ari ibinyoma maze bukazajya kugera nko ku muntu wa mirongo itanu nta n’uzi aho bwaturutse, nta n’uwabasha kumenya niba ari ukuri.

Urugero, haherutse kugaragara ifoto kuri whatsaap igaragaza ubutumwa byitwa ko ari ubwanditswe ku rubuga rwa Twitter rw’igitangazamakuru cy’abafaransa France24, yanditseho mu rurimi rw’igifaransa ariko tugenekereje mu Kinyarwanda bashaka kuvuga ngo “Amakuru agezweho, mu Rwanda gahunda yo kuguma mu rugo yongerewe itariki kugera kuri 11 z’ukwa gatanu”. Ukibona iyo foto wakeka ko aribyo koko. Ariko iyo witegereje, ubona ko nta kamenyetso k’ubururu karimo inyuguti ya V imbere kagaragaza imbuga z’abantu cyangwa ibigo bizwi neza kuri Twitter. Ariko kanaramutse kariho, wahita wibaza uti ese ayo makuru ko ari ingenzi ku Rwanda kuki nta Radiyo cyangwa urundi rubuga rusanzwe ruvuga amakuru y’u Rwanda nayumvanye? Yewe wanafungura kuri Twitter ya France24 ukareba ko koko usomaho ayo makuru.

Uko bahimbiye France24

Akenshi abantu bagwa mu mutego wo kumva ko uwayohereje ari umuntu ujijutse, utakohereza ubutumwa butizewe. Ibyiza ariko ni uko uwo muntu wohereje ubutumwa ukemanga wakamubajije ibimenyetso byerekana ko koko ubwo butumwa ari ukuri. Akenshi bigorana kumenya aho ubutumwa bwaturutse. Ibi kandi ntibiba ku mafoto no ku ma video gusa, muzabyumva no ku butumwa bw’ijwi. Ushobora kuba warumvise umudamu wavugaga ko ari muri amerika ngo yabonye abantu bari kubabaga bakabashyiramo udukarita akabihuza n’umubare w’inyamanswa yahanuwe ivugwa muri Bibliya ariko nyuma y’iryo jwi hari n’irindi numvise avuga ko yitereraga urwenya! Nk’amakuru aba avuga ureba nib anta bitangazamakuru bisanzwe bivuga amakuru ya amerika byabivuzeho ukaba wanabaza rwose abanyamakuru b’abanyamwuga.

Ifoto yakuwe muri video, ngo ni iya vuba mu Bushinwa kandi batambaye udupfukamunwa!

Ibihuha bishingiye ku mafoto cyangwa videos bya kera bagarura bakayasobanura ukundi nabyo byugarije imbuga nkoranyambaga.Urundi rugero, hari film igaragaza abashinwa bari gukubita umwirabura ahantu imbere y’amaduka ariho ibyapa hashobora kuba ari mu bushinwa, iyo video iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane whatsaap. Bandikaho ko abashinwa bari guhohotera abirabura muri ibi bihe bya covid19. Gusa ukiyibona uhita wibaza ukuntu baba bari kumukubita bamuhanahana batanambaye uturindantoki cyangwa udupfukamunwa, ugahita wumva ko ari video yafashwe kera idafite aho ihuriye n’ibiri kubera mu Bushinwa ubu kuko ubu bose basohoka bambaye nibura udupfukamunwa.

Bakubise umuntu bamurambika hasi ariko nta wahamya ko byakozwe muri ibi bihe byo kwirinda Covid19

Mu gihe rero udafite ibimenyetso bihagije by’uko ari inkuru yizewe ibyiza ni uko utayisangiza abandi. Nka bwa  butumwa bandikaho ngo “bwoherereze abantu 10 nanjye ndimo ngo urabona imigisha!”! Urumva se wowe byaba bifitiwe ishingiro koko? Ugasanga banditse amazina y’umuntu ngo arashakishwa na polisi! None se polisi ko ifite inzego isanzwe inyuzamo amatangazo kandi ko yandita itangazo igashyiraho n’ibirangantego byayo urumva yakohereza itangazo ritagaragaza aho riturutse, ritariho umukono w’uwaryanditse ngo bashyireho n’ibyo birangantego?

Gusangiza abandi ubutumwa butizewe bigira ingaruka mbi cyane ku babusoma, ndetse akenshi bikanagira ingaruka mbi cyane ku babuvugwamo. Niba utamenya neza aho inkuru yaturutse, ikaba nta n’ibitangazamakuru bisanzwe bizwiho gutangaza amakuru y’ukuri byabivuzeho, ukaba ubona ifoto ishobora kuba idahuye n’uburyo bari kuyisobanura, urumva ko nta bimenyetso ko ari inkuru y’ukuri ibyiza ni uko wayihorera rwose. Kudatangaza inkuru utizeye neza nicyo gikorwa kiza cyatuma ibihuha biba bike ku mbuga nkoranyambaga bityo n’ingaruka mbi ku bantu zikaba nke.

JaneU.


  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

6 thoughts on “Ni gute wasuzuma ukuri kw’inkuru zo ku mbuga nkoranyambaga”

  1. Ni ukuri urakoze cyane Jane. Nanjye bijya bimbabaza ukuntu abantu bihutira gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, yewe ndetse ugasanga binarusha imbaraga amakuru ta nyayo banasabwa gukwirakwiza yagira akamaro. Byibura usoma izi ngero ziri muri iyi nkuru araza kubyumva, hari n’izindi ngero nyinshi, ngo Putin yarekuye intare n’insamagwe zo kuzenguruka umujyi zikanga abantu, hamwe bakandika ngo ni inyamaswa 800 ahandi ngo ni 800 000, ukibaza uti ibi hari ukuri kubirimo?? Ariko ugasanga abantu bashishikariye kubikwirakwiza. Komeza udufashe mu guhuguka.
    Dukomeze kwirinda Tuguma mu rugo, dukaraba intoki neza ndetse twambara agapfukamunwa.

    1. Niko bimeze koko, ariya mafoto yo mu Buruziya nayo ntibyari byo kuko ibinyamakuru bikomeye byari kuba byabivuzeho!

  2. Ukoze neza cyane. Iki gihe cya corona cyahabuye abatari bake, ubwoba buvanze n’ibihuha, bibuza benshi gukora isesengura rinasanzwe.
    Hari uherutse gushyira video yitiriewa CNN igaragaza ngo abanyamerika bari gusahura amaduka kubera corona. Watega amatwi, ukumva bavuga spanish,… byari ibyabaye muri Peru 2019…
    Namugiriye inama yo kuyikura ku rubuga, arampinduka n’abandi bagenzi be… bikemurwa nuko hari urimo kureba CNN alo kanya avuga ko nta breaking news imeze gutyp yabonye…

    1. Rwose tujye tugerageza gusesengura! Mwabonye amafoto uyu munsi yanditseho RIP babika umuntu koko ukiri muzima mu gihe Ministeri y’ubuzima yanavuze ko yamaze koroherwa? Uzi ko abantu benshi bari banabyizeye wa? Numvise bimbabaje rwose uretse ko abo twavuganaga nababwiraga ko bakwiye kwizera gusa amakuru ya ministeri y’ubuzima.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *