New Jersey: Abemera gukingirwa Covid19 bahembwa inzoga

  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Ukwezi kose kwa gatanu kwahariwe gukangurira abarengeje imyaka 21 kwikingiza Covid19 muri leta ya New Jersey yo muri USA. Mu gihe inzoga iri mu byo abakingirwa bagirwamo inama kwirinda mbere na nyuma yo kwikingira, guverineri mushya wa Jersey, Phil Murphy, yatangaje ko hari icyifuzo gishya cy’ubukangurambaga bwo kongera umubare w’abakingiwe coronavirusbise “Emera urukingo rwa mbere muri Gicurasi maze ubone inzoga ku buntu”.

Guverineri wa New Jersey, Phil Murphy/ Yafotowe na Mark Kauzlarich


Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Murphy yagize ati: “Ntabwo tuzatinya kugerageza ibintu bishya.” Murphy yavuze ko inganda 13 zengera muri Leta ya New Jersey zitabira iyi gahunda. Inzoga kandi zihabwa gusa abaturage bo muri iyi Leta bafite nibura imyaka 21 y’amavuko. Abo banya New Jersey bagomba kwerekana amakarita yabo y’inkingo nk’ikimenyetso mbere yo guhabwa ibihembo byabo. Izindi nganda zenga inzoga ziracyasuzuma uyu mushinga wo gutanga inzoga ku buntu, bivuze ko gahunda ishobora no gukomeza nyuma ya Gicurasi hakazamo n’izindi nganda n’amoko y’inzoga menshi atandukanye.

Iyi leta ntago ari iyambere mu gutanga igitekerezo cyo guha abantu ibihembo ngo bemere bakingirwe. Guverineri wa West Virginia, Jim Justice nawe yatangaje ko afite gahunda yo guha amadolari 100 yo kuzigama ku baturage bakiri bato ba leta ye bazajya bemera gukingirwa. Connecticut nayo ifite gahunda yise “Drinks on Us”, ugenekereje mu Kinyarwanda ni “Ibinyobwa bitugereho”. Nayo ni gahunda yo guha abantu inzoga mu bukangurambaga bwo kwikingiza. Abaturage bakingiwe ku bwinshi kandi berekana amakarita yabo y’inkingo muri resitora zimwe bakabona ibinyobwa ku buntu hagati ya 19 Gicurasi na 31 Gicurasi.

Iyi gahunda n’ubwo itangaje ariko ubanza ikora kuko umubare w’abakingiwe ngo wariyongereye nk’uko kaminuza ya Johns Hopkins ivuga ko abarenga 29% by’abatuye Amerika bakingiwe muri iyi gahunda, kandi ko impfu n’impfu zatewe na Covid zigenda zigabanuka. Gusa umubare munini w’abanyamerika bavuga ko badashaka gukingirwa. Ubushakashatsi bwakozwe muri kaminuza ya Monmouth bwashyizwe ahagaragara muri Mata bwagaragaje ko umunyamerika umwe kuri batanu avuga ko atazikingiza. Ibyo birasaba abashinzwe ubuzima n’abayobozi kuri buri rwego rwa guverinoma gushishikariza abantu benshi gushaka no kwakira inkingo zabo. Murphy avuga ko gahunda ari nyinshi, urugero nko ku batanywa inzoga ngo bazabasanga mu nsengero bifashishije gahunda ya “Grateful for the Shot”, aho bashaka ko abagiye mu nsengero bazajya bavayo bahitira ku kwikingiza bakabona gutaha.


  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *