Kwisanzura mu mibonano mpuzabitsina

  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Kimwe mu bituma abantu batisanzura ngo binezeze mu buriri, ni ugutinya gutwara cyangwa gutera inda zitateguwe. Gusa iyo ubanje kubitekerezaho no kwitegura neza igikorwa bituma wisanzura kandi ntunikange kuba watera cyangwa waterwa inda utabishaka.

Niba udashoboye kwifata, dore uko wakora imibonano mpuzabitsina wisanzuye utikanga gusama cyangwa gutera inda. Iyi video irakwereka byinshi mu byo ukeneye kumenya ngo wisanzure mu gutera akabariro.

Video iri ku rubuga rwacu rwa Youtube. Nigufasha uyisangize n’abandi kandi ukande na SUBSCRIBE

Ushobora ariko kuba hari ibindi bisobanuro ukeneye, aya mafoto ariho ibigo bitandukanye wakwitabaza kuko bifite inzobere zagufasha kurushaho gusobanukirwa no kugera ku buryo wifuza gukoresha ngo udasama cyangwa udatera inda utabishaka.

Nawe waduha igitekerezo ku buryo ukoresha cyangwa wagiramo inama abandi kugira ngo babashe gukora imibonano mpuzabitsina bisanzuye.

Jane U.


  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

6 thoughts on “Kwisanzura mu mibonano mpuzabitsina”

  1. Uvuze ukuri kuzuye; kuko ibihe tugezemo; abantu buri wese asigaye yigengesera bishoboka; kubwo kubungabunga ubuzima bwe bijyanye n’ubushobozi bwe no kwirinda icyamuteza ibibazo by’ubuzima kandi nta mikoro yifitiye.

    Guterwa inda cq gutera inda muri ibi bihe; nta muntu ubishaka atabiteguye kandi nabwo yabiteguranye na mugenzi we babanje kubyumvikanaho; kuko ntawe ushaka umutwaro wibyo atitaguye ariyo mpamvu hazamo ibibazo byo gukuramo inda bigahinduka icyaha; umuntu akaba yanafungwa uretse nibyo hazamo no gutinya ubwandu bw’indwara zandurira mu gukora imibonano mpuza bitsina; cyane ko usanga kenshi umuntu nubwo aba yashimye undi; ariko hari ibijyanye n’umuco bibangamira abantu ugasanga batinya kubwirana ngo bajye kwipimisha kugirango buri umwe anamenye uko ubuzima bwe buhagaze.

    Izo mpamvu zose zivuzwe haruguru rero; usanga uwakoze imibonano ibitekerezo bye byose birimo kubitekerezaho cyane ku ngaruka zo gutwara inda; gutera inda; kwandura (STI) ibyo byose bituma imibonano ikorwa nabi kuko bizamo ubwoba no kutagirira undi icyizere; ariyo mpamvu abantu batabasha kugera ku Kwisanzura mu mibonano mpuzabitsina.

    Kuri ibyo ndetse wakongeraho nibibazo by’ubuzima nk’ubukene; kutagira akazi; nibindi nkabyo; ibyo byose bitera umuntu ipfunwe no kwigunga; ugasanga rwose gahunda zimibonano wapi sana.

    1. Urakoze. Abashakanye bo nizeye ko bibafasha muri iyi minsi. Bizafasha ingaragu zijya zinyabya zikagira uko zigenza mu minsi iri imbere.

  2. Placide N Nkurunziza

    Good job Jane ku butumwa nk’ubu bufasha imiryango n’abandi muri rusange.hari abadakunda kuvuga ku ngingo nk’izi kandi nabyo ni ngombwa mu buzima.

    1. Urakoze gushima. Ni ngombwa ko twese dutinyuka tukajya tubiganiraho kugira ngo twe kugwa mu bibazo bikururwa n’ubujiji.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *