Kugera kwa muganga byabaye ingorabahizi ku bagore mu bihe bya Guma mu Rugo

 •  
 •  
 •  
 •  
 •  
 •  

“Mu gihe cya guma mu rugo twarahangayitse cyane kuko nta wapfaga kubona uko agera kwa muganga. N’ubu kandi b iracyatugora kuko ibiciro bikiri hejuru”. Ayo ni amagambo abagore batandukanye twaganiriye bahurizaho, ngo n’ubwo serivise zo kwa muganga zitahagaze ariko kuzigeraho byasabaga kuba umuntu afite ubundi bushobozi ku buryo rwose hari n’abahasize ubuzima.

Mama Teta ni umwe mu bagore twaganiriye akaba atuye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yabyaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane. Avuga ko kwipimisha mu kwezi kwa nyuma bitamukundiye ngo kubera ko byari ibihe bya guma mu rugo. Kwa muganga ngo bakiraga abantu bose ariko ikibazo cyabaye kugerayo. Kubera ko atabashije kubonana na muganga mu kwezi kwa nyuma ko gutwita kwe ngo byatumye igihe yajyaga kubyarira ku kigo nderabuzima cya Kagugu barasanze batashobora kumubyaza maze bahita bamwohereza ku bitaro bya Kibagabaga. Yabyaye bamubaze hanyuma amara iminsi itatu mu bitaro nyuma yo gusezererwa kuko yabuze uko ataha, amavatiri ngo yarahendaga bikabije kandi nayo adapfa kuboneka.

Nyuma yo kugera mu rugo, umwana yakingiwe bitinze kuko nabwo yari yagize ikibazo cyo kubona ubushobozi bwo kumusubiza kwa muganga, ngo gukodesha imodoka byari ukwishyura inshuro ebyiri z’ayo yari kuba yishyuye mbere y’ibihe bya guma mu rugo. Avuga kandi ko yabeshwagaho no gucuruza imbuto none akaba yarabihagaritse nyuma yo kubyara kubera ko uburyo yasanze abandi basigaye bacuruzagamo bwasabaga kuba umuntu afite igishoro kinini kandi we ntacyo yari afite.

Mwizerwa Annet wo muri Health Initiative Rwanda umuryango utegamiye kuri leta wita ku buzima n’uburenganzira akaba ashinzwe serivise zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ku rubyiruko avuga ko nta serivise zigeze zihagarara no mu bihe bya guma mu rugo, ngo no mu mavuriro ya leta ni uko kuko hose icyo bahinduye cyabaye gukora bubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid19 gusa.


 •  
 •  
 •  
 •  
 •  
 •  

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *