Ibitangaje kuri shokola !

  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Uyu munsi taliki ya mbere ukwakira ni umunsi mpuzamahanga wa chocolat(soma shokola). Inkuru zitandukanye zavuze kuri shokola, hari ibitangaje ukwiye kuyimenyaho.

Utubumbe duto duto twa shokola

Hari byinshi ushobora kuba uzi kuri shokola, ibyiza byazo wenda n’ibibi byazo, ni ikiribwa cyubashywe cyane ku isi yose. Ziranahenda kuko usanga agapaki gato kihagazeho, ikindi kizwi ni uko ziri mu biribwa bibyibushya. Gusa hari ikitazwi cyane, burya shokola ziba mu biribwa binafasha abashaka guta ibiro, shokola z’umukara. Wari uzi se ko shokola ari yo yatumye havumburwa akamashini gashyushya ibiryo kitwa micro onde ? (Soma mikoro onde). Umuhanga Percy Spencer wavumbuye mikoro onde yari yiriwe mu kazi afite aga shokola mu mufuka maze kamushongeraho. Yabonye rero ko kugendana shokola bitashoboka kubera ubushyuhe buba buri hanze, atangira gushakisha icyatuma arya ibiryo bitetse kandi bishyushye kenshi atagombye gucana umuriro. Nguko uko yavumbuye mikoro onde !

Shokola zo mu Rwanda zikozwe mu mashusho namabara atandukanye

Abavuga indimi z’amahanga muri ko shokola(chocolat) ari n’ubwoko bw’ibara mu mabara asanzwe azwi. Iyo umuntu avuze shokola rero humvikana cyane izifite iryo bara n’ubundi ariko kandi habaho na shokola y’umweru, yewe na shokola y’umukara. Mu by’ukuri shokola y’umweru ntabwo iba ari shokola yuzuye kuko ubusanzwe shokola ikorwa mu mutsima w’urubuto rwitwa kakawo(Cacao), bavanga n’amavuta nayo ya kakawo bagashyiramo n’isukari. Muri shokola y’umweru rero ni amavuta ya kakawo hamwe n’isukari ariko mu by’ukuri umutsima wa kakawo ari nawo ubundi utanga ibara rya shokola ntabwo uba urimo. Shokola y’umukara nayo igituma yifashishwa cyane n’abashaka kunanuka ni uko nta sukari bongeramo.

Shokola y’umweru

Mu Rwanda naho hari inganda zikora shokola z’amabara atandukanye, uko atandukanye kandi ni nako uburyohe bwazo buba butandukanye.

Shokola zifite amashusho yuduseke

Kwa kundi abantu bakora amarushanwa yo kurya cyane, burya ngo umuntu ariye ibiro icumi bya shokola ingunga imwe byamuhitana. Ni ikiribwa kiza ariko ni ugushunaho gato gato!


  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *