Guma mu rugo yatumye umugabo bafitanye abana babiri amuta ajya gukorana ubukwe n’undi

  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Kwiriranwa mu rugo ngo nibyo byabaye intandaro yo kugenda k’uyu mugabo. Umugore yasize bari bamaranye imyaka cumi n’itanu ndetse bafitanye n’abana babiri uw’imfura afite imyaka cumi n’itatu umukurikira afite imyaka ikenda. Uyu mugore twaganiriye akatubwira agahinda ke twirinze kuvuga amazina ye kuko ntashaka ko atangazwa, ngo ubu atwite inda y’amezi atanu avuga ko umugabo yamutanye.

Umugore uvuga ko yatawe kubera ibihe bya guma mu rugo.

Bijya gutangira, umugabo yakoraga akazi kajyanye no gufotora ndetse no gutunganya amashusho yo mu bukwe. Umugore yirirwaga mu rugo agakora imirimo yose, abana bombi barigaga. Ubwo ibihe bya Covid19 byatangiraga rero akazi k’umugabo karahagaze maze nawe atangira kujya yirirwa mu rugo.

Kwirirwa mu rugo k’umugabo ngo kwabaye intandaro y’ibibazo byose.

“Yatangiye kujya ambwira ngo ndi umunebwe kuko twarebaga filime tukaryama dutinze twese maze mu gitondo tukaryamira ariko agashaka ko mbyuka mbere ye kugira ngo akanguke namaze gukora imirimo yose. Ubwo iyo yabaga akangutse hari ubwo yasangaga wenda maze nko guteka igikoma agahita yanga kukinywa akansaba ko njya gushaka amata n’amagi ngo arye umureti, ubwo nabaga naguze umugati abana nabo bagahita bawanga.” Uko niko umugore aganira na Jane UWIMANA yamubwiye.  Ngo yakoraga ikintu umugabo akakimusubirishamo akirirwa amujora ku buryo byageze aho amubwira ko no mu buriri nta kigenda, ariko icyo gihe ngo yari amaze kujya yumva atamerewe neza kuko yari yaramaze gusama.

Byageze mu kwezi kwa gatandatu ari nabwo umugabo yagiye maze umunsi umwe ngo umugore yari yazindukiye mu nama y’abayobozi kuko yari no mu nzego z’ibanze z’aho bari batuye, umugabo afata utwangushye arigendera. Umugore atashye yahise abona ko imyenda y’umugabo ndetse n’ibikoresho by’akazi nta Bihari. Ngo yahise amuhamagara ariko yumva telephone itariho, hashize iminsi nyir’inzu aho bakodeshaga aza kumwirukana avuga ko yahamagawe n’umugabo, dore ko bari banamurimo amezi arenga atatu. Umugore ngo yabashije kwinginga nyir’inzu kugira ngo bamuhe nibura udukoresho tumwe na tumwe two mu nzu abashe kutujyana n’abana be. “Ubu mba aho abavandimwe banjye bateranyije amafaranga bakankodeshereza kuko sinari kujya kubana nabo, bose barubatse. Gusa naje kumenya ko ntwite nshaka no kuyikuramo ariko ntinya ko yazampitana ndabyihorera.”

Mu minsi ishize ngo yabonye amafoto y’umugabo we bigaragara ko yakoze ubukwe n’undi mugore!

Nyuma yo kugenda k’umugabo, umugore yarakomeje arera abana kuko ngo n’ubu akibana nabo ariko akaba ashakisha aho umugabo we asigaye aba ngo amusabe ubufasha bwo kurera abana kuko bimugoye mu gihe nta n’akazi agira kandi inda ikaba yaramuguye nabi. Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa cumi ngo umwe mu nshuti ze z’abagore yari yarasabye kumunekera aho umugabo abarizwa yamweretse amafoto agaragaramo umugabo we yambaye imyambaro y’ubukwe bwa Kinyarwanda (gusaba) ari kumwe n’undi mugore bigaragara ko yari yambaye nk’umugeni. “Numvise nkubiswe n’inkuba kuko mu mpera z’umwaka ushize nibwo yari akimara guhabwa divoruse ku mugore bari barasezeranye kera, naramushyigikiye kuko nari nzi ko noneho tugiye gusezerana mu murenge sinkamenye ko afite gahunda yo kwigendera.” Umugore ubu yashatse uzamufasha mu mategeko kugira ngo aregere uburenganzira bwe ku mitungo bashakanye ndetse n’uburenganzira bw’abana babyaranye. Gusa ngo afite impungenge z’uko azajya amwishyura kuko adakora akaba afite n’intege nke kuko atwite. Avuga ko agiye kwiyambaza imiryango irengera uburenganzira bw’abagore n’abana kugira ngo bamurenganure.


  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *