Burya abana bemerewe gukuramo inda mu Rwanda!

  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Igomba gusa kuba itarengeje ibyumweru 22, ni ukuvuga amezi atanu n’igice kandi bakajya kwa muganga hemewe. Hari n’abandi bantu bemerewe gukuramo inda, byose twabisobanuriwe na Kamanzi Patience umunyamategeko wo mu muryango Health Initiative Rwanda HDI. Ni mu kiganiro Kumbe! cyabaye ku cyumweru taliki ya 27Nzeli2020 kuri Radio Kissfm. Irebere ibice by’ingenzi by’iki kiganiro

UWIMANA Jane aganira na KAMANZI Patience muri studios za Kissfm102.3

Nk’uko ubyiyumviye, abanyarwanda bamwe na bamwe bakeneye kubyaza umusaruro ubu burenganzira ariko bakaba badasobanukiwe neza uko babyitwaramo. Hari n’ababangamirwa n’imyizerere y’abakagombye kubafasha ugasanga nibo babasiragiza.

Twitter ya HDI Rwanda bavuga ku itegeko rirebana no gukuramo inda

Buri taliki ya 28Nzeli isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko(Safe abortion). U Rwanda narwo rwizihiza uyu munsi. Iteka rigenga ibyo gukuramo inda rikurikizwa ubu ryashyizweho mu mwaka ushize w’2019. Umurongo wa telephone w’ubuntu wa HDI 3530 wagufasha kurushaho gusobanukirwa n’ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Gusa  ntuzakore ikosa ryo gukuramo inda utari mu babyemerewe n’itegeko kuko wahanwa bikomeye!


  •  
  •  
  •  
  •  
  •  
  •  

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *